Ubushinjacyaha bwatangiye gushinja Ingabire

09th September 2011

Kuri uyu wa gatanu urubanza rwa ubushinjacyaha buregamo Ingabire Victoire n’abandi basirikare bahoze muri FDLR rwakomeje.

uyu munsi ubushinjacyaha bukaba bwarangije gushinja Maj. Vitale

Bamwe mubunganira abaregwa bifuzaga ko uru rubanza rwaba rusubitswe kugera kuwa kane w’icyumweru gitaha ariko iki kifuzo cyangwa n’ubushinjacyaha, umucamanza nawe yemeza ko uru rubanza ruzakomeza umunsi kuwundi kugeza aho ruzaba rurangiye.

Ibi byabaye nk’ibisubiza ikifuzo cy’abunganira Ingabire victoire cyane cyane umwongereza Iain Edwards aho bari bifuje ko urubanza rwakihutishwa kugira ngo uyu mwongereza azasubireyo arangije.

Umushinjacyaha avuga ko ingabire Victoire yagiye arangwa n’ingengabitekerezo ya Genocide, ubufatanyacyaha mubikorwa by’iterabwoba, gukurura amacakubiri, ubwinjiracyaha mu kugirira nabi igihugu akoresheje iterabwoba n’intambara, gukwirakwiza ibihuha agamije kwangisha ubutegetsi n’ubbufatanyacyaha mukurema umutwe wa gisirikare agamije gutera igihugu.

Umushinjacyaha akaba yafashe umwanya yerekana uburyo ibi byaha byakozwe muburyo bw’ibimenyetso, uko Ingabire yakoze ibi ibyaha abigambiriye abivanye kumutima  n’uburyo bihanwa n’amategeko.

Ibi byaha uko ari bitandatu, Ingabire avuga ko atabifata nk’ibyaha kuko bishingiye kumpamvu za politike

Aha ninaho ubushinjacyaha bwabwiye urukiko kwandika neza iyi mvugo Ingabire Victoire yivugiye abajijwe niba yemera ibyaha mu itangira ry’urubanza.

Uyu munyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi buriho aranashinjwa by’umwihariko imvugo yavuze akigera mu Rwanda ku rw’ibutso rwa Genocide ku gisozi. Ikindi gikomeye n’ishingwa ry’umutwe w’ingabo coalition for democratic forces (CDF) ari naho ubushinjacyaha bwagiye bufatanya ibyo aregwa n’aba basirikare bahoze muri FDLR bareganwa.

Uru rubanza ruzakomeza kuwa mbere w’icyumweru gitaha, rukazakomeza nanone ubushinjacyaha buvuga kuri buri cyaha muri 6 Ingabire Victoire ashinjwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: