URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE MU MIZI


Kuri uyu wa mbere nibwo urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu mizi, murubanza Ubushinjacyaha buregamo Ingabire Victoire na bagenzi be, mu itangira ry’urubanza; ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusubika uru rubanza.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Hitiyaremye Alphonse na Ruberwa Bonaventure, bwavuze ko hari ibimenyetso bigomba kuva mu gihugu cy’ubuholandi byavanywe mu isakwa ryakorewe murugo rwa Victoire Umuhoza I Rotterdam mu buholandi.

Nubwo urukiko rwari rwarafashe icyemezo cyo kohereza inyandiko 3 , umuryango wa Ingabire wahise ujuririra iki cyemezo murukiko rw’ikirenga, none kugeza ubu ntiharafatwa icyemezo kuri ubwo bujurire.

Ikifuzo cyo gusubika urubanza cyanzwe n’urukiko, umucamanza akaba yavuze ko ubushinjacyaha bwavuze kenshi ko bufite ibimenyetso bihagije rwiteguye kubarana na Ingabire. Umucamanza yongeyeho ko biriya bimenyetso nibiboneka ubushinjacyaha bwabizana bigasuzumwa n’urukiko.

Ingabire Victoire ureganwa nabagenzi be aribo Nditurende Tharcisse,Habiyaremye Noel na Karuta Jean Marie Vianney yavuze ko impamvu z’ubushinjacyaha zigamije kumuheza mu munyururu n’ubundi ntabimenyetso bishya ubushinjacyaha bufite.

Abo areganwa nabo uko ari 4 nabo bifuje ko urubanza rutangira kuko bamaze umwaka urenga bari muri gereza kandi bamwe baremeye icyaha.

Kugicamunsi urukiko rwahuye n’ingorane z’umusemuzi utazi neza ururimi rw’icyongereza n’amagambo akoreshwa mubutabera.

ari narwo Uwunganira Madam Ingabire Me Iain Edwards akoresha  bituma urubanza rusubikwa .

Urubanza ruzakomeza kuwa gatatu.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi rushobora kumara igihe kirekire, ushingiye kubwinshi bw’abarurimo, ndetse no gusemurira uwunganira ingabire victoire utazi ikinyarwanda.

Ikindi ni ubushinjacyaha buvuga ko bugitegereje ibindi bimenyetso bivuye hanze.

Uru rubanza rwitabiriwe cyane kuburyo abantu bari buzuye munzu y’urukiko no hanze yarwo, umutekano nawo wari wakajijwe cyane, kuburyo uwinjiraga murukiko wese yabanzaga gusakwa, kandi murukiko harimo abapolisi bambaye imyenda y’akazi n’intwaro zabo.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: