NTA GITUTU CYA POLITIKE MUBUCAMANZA-ALOYSIA CYANZAYIRE

Ubutabera bw’u Rwanda bwakomeje kunengwa ko nta bwisanzure bufite, haba raporo z’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, inkiko zo mu bihugu by’I burayi aho inshuro nyinshi zagiye zanga kohereza abanyarwanda bashakwa n’ubutabera bw’u Rwanda bavuga ko budakora neza. Perezidante w’urukiko rw’ikirenga Aloysia Cyanzayire yagize ati: “nta buremere na buto dufite ku mitwe yacu butewe n’igitutu (pressure) cya Politike, umucamanza uzakubwira ko aremerewe n’igitutu cya politike azaba afite ikibazo, ubwisanzure bw’umucamanza niwe wambere ubwiha.” Icyakora, ngo uburyo bwo guhangana n’abanenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, ngo ni ugukomeza gukora cyane, madam Cyanzayire akaba yatanze urugero rwa Amnesty international aho usanga unenga ibyiza ahubwo ibyiza ukabyita bibi! Perezida w’urukiko rukuru Johnston Busingye avuga ko ubutabera butigenze; igihombo cyaba kiri ku gihugu cyose, yagize ati:” iki gitutu kibayeho, tukananirwa gukora akazi kacu ntabwo haba hahombye ubucamanza, haba hahombye abanyarwanda miliyoni 11, itegekoshinga ryanditswe ryaba ripfuye ubusa.” Muri iki kiganiro cyagenewe abanyamakuru, ubucamanza buvuga ko nyuma yivugurura ry’ubucamanza mu myaka 7 ishize, hitawe no kubudakemwa bw’imanza, abacamanza bahabwa uburyo buborohereza gukora ubushakashatsi kugira ngo hacibwe imanza zifite ireme. Ubucamanza buvuga ko murwego rwo kunoza ubutabera bubereye bose, Ubugenzuzi bw’inkiko bukora isesengura ry’imanza zivugwa ko zaciwe nabi, maze ahari ikibazo kigatangwaho umurongo, byaba byakozwe nabi bigambiriwe, ababikoze bagakurikiranwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 31/08/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: