Mukantabana yagizwe Minisitiri avuye mu nkambi

Image

Ministri Mukantabana Seraphine

Imyaka ibiri ishize Mukantabana Seraphine yari umuyobozi w’impunzi muri Congo-Brazzaville none ubu ni Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza. Kuri we; iki ni ikimenyetso ko mu Rwanda nta vangura kandi ubwiyunge ngo bwagezweho.

“Kuva mbaye Minisitiri, hari impunzi nyinshi zimaze kumpamagara zimbwira ko zigiye gutaha, abenshi byarabatunguye, ntibumvaga ko bishoboka. Ndabasaba rwose kureka kwirirwa bazerera mu nkambi no mu mashyamba bagataha, abakoze ibyaha bakabihanirwa; abere bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.”

Aya ni amagambo ya Minisitiri Mukantabana avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe

Mukantabana Seraphine yavutse taliki 23 Mata 1961, avukira mu Karere ka Rusizi (Cyangugu).

Mu 1994 yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, mu byo adashobora kwibagirwa; ni urugendo rw’amaguru we n’izindi mpunzi bakoze bava muri Zaire (Kongo-Kinshasa) berekeza muri Congo-Brazaville mu 1997.

Ageze muri Kongo-Brazaville, guverinoma y’icyo gihugu yemereye impunzi z’Abanyarwanda kwishyira hamwe maze azibera umuyobozi ahereye 1998-2011.

“Twifuzaga ko Abanyarwanda badatakaza ishusho y’Ubunyarwanda ari nako dushaka inzira zadusubiza mu gihugu cyatubyaye, nagiye nohereza abantu mu Rwanda kuza kureba uko igihugu kimeze, mu mwaka wa  2004 naje mu Rwanda muri gahunda ya Come and see (ngwino urebe), 2010 abana banjye baraje bagaruka bakunze igihugu; kuva ubwo twatangiye gutekereza uko twataha.”

Minisitiri Mukantabana arasaba impunzi gutaha

 Mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2011; nibwo Mukantabana Seraphine yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi.

 Nyuma y’amezi atatu gusa, yahawe akazi muri Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, nyuma yaho agirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, icyumweru gishize agirwa Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Iki cyizere yagiriwe akigera mu Rwanda ngo cyatunguye cyane impunzi  ku buryo zimwe zitangiye kumuhamagara zimumenyesha ko zifashe icyemezo cyo gutaha. Madamu Mukantabana Seraphine arasaba n’abatarafata icyemezo kwihutira gutaha…

“Igihugu cyacu gifite umwihariko wo kugira abaturage benshi babaye impunzi, buri wese azi uburyo ubuhunzi ari bubi, nta muntu n’umwe ukwiye kuguma mu buhungiro kandi iwabo ari amahoro, niyo waba utunze ibya mirenge ukenera umutekano w’ibyawe. Ndasaba bagenzi banjye gutaha, abafite imirimo hanze bagahabwa ibyangombwa bagakomeza ubucuruzi bwabo nta kibazo.”

 Uko yakiriye kugirwa Minisitiri

“Byonyine gukora mu kiganza cya Perezida Kagame numvise ari ibintu bidasanzwe! Nahise numva ubutware, n’icyubahiro mpawe ubwo yanyifurizaga imirimo myiza. Ubu iwanjye barishimye cyane, gusa dufite akoba (ubwoba) twibaza uko tuzasohoza inshingano twahawe.”

“Byarantunguye cyane ariko ntekereza ko bambonyemo ubushobozi, ntaha mu gihugu nta kintu nijejwe ko nahabwa umwanya runaka, ndagira ngo mbwire izindi mpunzi ko hari byinshi byo gukora mu Rwanda.”

Seraphine Mukantabana ni muntu ki?

Seraphine Mukantabana yabyawe na Shyirambere Lambert na Kabera Monique, nubwo yavukiye i Cyangugu (Ubu ni mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba), yakuriye i Kigali mu Kiyovu kuko yahageze mu 1966.

Yashakanye na Babona Evariste, bafite abana umunani.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uhereye mu 1983-1988 yiga mu ishami ry’uburezi.

Nyuma yaje guhabwa akazi muri Lycée de Kigali, aba  umuyobozi w’amasomo (Prefet des études) kuva 1988-1994.

Nubwo agizwe Minisitiri, avuga ko atigeze yivanga mu bya politike no mu gihe yari impunzi kandi naho atahiye nta mutwe wa politike arinjiramo, gusa yemera gahunda za RPF-Inkotanyi ariko ntariyemeza kuba umuyoboke.

Ubusanzwe yanga akarengane ariko cyane ababazwa no kubona umuntu ubabaye.

Mu buto bwe yakundaga gukina Basketball na Volley, ndetse arateganya kongera gusubira mu kibuga agakina mu ikipe yo muri MIDIMAR.

About these ads

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 07/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

Follow

Get every new post delivered to your Inbox.

Join 211 other followers

%d bloggers like this: